Yoweri Museveni yongeye gukomoza kuri Kizza Besigye umaze igihe yarafunze
Dr. Besigye yafatiwe i Nairobi muri Kenya tariki ya 16 Ukuboza 2024, nyuma yoherezwa muri Uganda, aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’umutekano w’igihugu, birimo ibirego byo gushaka kugirira nabi Perezida Museveni. Ibyo birego byakuruye impaka nyinshi ku rwego rw’igihugu n’urw’akarere, cyane cyane ku bijyanye n’uburenganzira bwe n’ubwisanzure bwa politiki.
Itinda ry’urubanza rye risobanurwa ahanini n’uko Dr. Besigye yanze kuburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, ashingiye ku mpamvu y’uko ari umusivile. Icyo cyifuzo cyahawe agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga, rwanzura ko aburanishwa n’urukiko rwa gisivile, bikaba byaratumye dosiye isubirwamo mu nzego zitandukanye z’ubutabera.
Byongeye, ubujurire bwagiye butangwa ku byemezo bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, impaka ku bubasha bw’inkiko, ndetse n’ibirego Dr. Besigye yashinje abacamanza kubogama, byose byagize uruhare mu gutuma urubanza rutinda kuburanishwa mu mizi.
Nubwo bimeze bityo, Dr. Besigye akomeje gushimangira ko Leta ya Uganda ari yo ifite uruhare mu gufata icyemezo cy’uko akomeza gufungwa, akemeza ko gukurikiranwa kwe gushingiye ku mpamvu za politiki aho gushingira ku butabera buboneye.
Mu rwego rwo gusobanurira abaturage iby’iki kibazo, Perezida Museveni yohereje Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Thomas Tayebwa, mu Karere ka Rukungiri, kavukamo Dr. Besigye. Tayebwa yasobanuye ko itinda ry’urubanza riterwa ahanini n’ingamba z’abanyamategeko ba Besigye.
Yagize ati: “Turiteguye gutangira urubanza, ariko igihe cyose tugerageje, abanyamategeko be bazana ibibazo bishya bikagora akazi k’abacamanza. Kuva yafungwa, Dr. Besigye amaze kohereza amabaruwa arenga icumi asaba ko urubanza rwe rutatangira.”
Dr. Kizza Besigye si umunyapolitiki gusa, kuko afite amateka akomeye mu gisirikare. Yabaye umusirikare mu rugamba rwo kubohora Uganda rwarangiye mu 1986, aza gusezererwa afite ipeti rya Colonel.
Yanabaye inshuti ya hafi ya Perezida Museveni ndetse n’umuganga we bwite, mbere y’uko inzira za politiki zabo zitandukana, bigahinduka imwe mu makimbirane akomeye mu mateka ya politiki ya Uganda.

00 Comments
No comments yet. Be the first to comment!